Producer Léo ati “urugendo ruracyari rurerure muri muzika nyarwanda”.

Image

Uko muzika nyarwanda ikomeje kugenda itera imbere ni nako ama studio akora ibijyanye na muzika nayo akomeje kwiyongera, ni muri urwo rwego twasuye Lucky studio Production y’uwitwa NDAGIJIMANA Pierre Célestin iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze muri centre ya Byangabo iruhande rw’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE-Busogo), maze iganira na Producer wayo.

Producer yatangiye atubwira ko amazina ye ari Léo Hirwa, akaba kandi atari Producer gusa kuko ari n’umuhanzi aririmba muri Groupe The Twins igizwe n’abasore babiri aribo Léo n’impanga ye Sam, iyi groupe ikaba ibarizwa mu Karere ka Huye. Yadutangarije kandi ko amaze mukazi kubu Producer amezi arindwi (7) kuko ngo mbere yakoraga indirimbo zikitirirwa abandi. Mbere yo kujya muri Lucky Studio Production yabanje gukorana na Maurix, muri Maurix Music Studio Production kuko yaje kuhava nyuma y’uko igira ikibazo ikaba nk’ifunze, iyi ikaba ari Studio iherereye mumujyi wa Huye Intara y’Amajyepfo.

Nk’uko twatangiye tubibabwira, twashatse kumenya niba hari akamaro k’ubwiyongere bwama studio ya muzika mu iterambere ryayo, Producer Léo adutangariza ko gahari kanini kuko byorohereza abahanzi nyarwanda kubona aho bakorera indirimbo zabo kandi habegereye bityo abahanzi bakiyongera bigatuma bagira ishyaka ryo gukora ibihangano byiza ngo bishimishije kandi bifitiye akamaro ababyumva, ati mbega bituma habaho competition hagati y’abahanzi, yadutangarije kandi ko Atari kubahanzi gusa ahubwo bifite n’akamaro kuba Producer kuko uko studio ziyongera ni nako akazi kaba kiyongereye bityo bikagabanya ubu shomeri.

Abajijwe niba iyi studio hari icyo izamarira abayituriye by’umwihariko ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange, yadutangarije ko nk’uko studio iri mu Byangabo kandi Yegereye Akarere ka Nyabihu, abahanzi byagoraga kujya gukorera indirimbo zabo kure bityo bakabura uko bagaragaza impano zabo, nabo bibonye muri muzika nyarwanda, ati kandi hari n’abatinya kujya muma studio akomeye kubera ibiciro batibonamo, kandi muby’ukuri nabo baba bafite byinshin kandi byiza bazi.

Twashatse kandi kumenya uko abona studio akoreramo maze atubwira ko buhoro buhoro igenda itera imbere, ati “ntamwana uvuka ngo arare yuzuye ingobyi” ibi yabivugiye ko imaze igihe gito kingana n’amaze agera kuri 5 gusa ifunguye imiryango.

Ku bijyane nuko abona muzika Nyarwanda, yadutangarije ko abona igenda itera imbere kuko itangazamakuru rimaze gutera imbere bituma indirimbo nyarwanda nazo zikinwa bityo  zikamenyekana kuko mbere Radio ikiri imwe mu gihugu ngo wasangaga hakinwa cyane  ndirimbo zo hanze bityo kuba umuhanzi nyarwanda yamenyekana ngo atere imbere ugasanga bitoroshye. Gusa yatubwiye ko Muzika nyarwanda nubwo itera imbere ariko hakiri byinshi byo gukora, ati “urugendo ruracyari rurerure muri muzika nyarwanda”, ati ariko mbona tugeze nko muri kimwe cya kabiri ngo tube twagera kurwego mpuzamahanga, bityo rero abahanzi nyarwanda bakwiye gukorana ubuhanga indirimbo zabo (ibihangano bya qualité)

Yatangaje kandi ko abona Auto-tune (Uburyo bwo guhindura ijwi igihe indirimbo iri gukorwa  ngo rirusheho kwumvikana neza) atari nziza muri muzika kuko umuziki uri live ariwo ukundwa cyane, ati si byia ko umuhanzi yakundwa maze yajya kuririmbira abantu live ntibabe bamenya ko ari we!. Naho kubijyanye na biff zikunze kugaragara muri muzika yaragize ati “ Jyewe nkunda amahoro, bityo rero niba hari icyo dushaka kugeraho nuko twafatanya, kubwange mbona atari nziza”

Aha ntitwarangiza tutababwiye zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa yakoze, twavuga nka Nsubiza, Namuhisemo zombie za Groupe The Twins ndetse tukavuga Bimbwire ya Boni Buranga na Umuhire ya The Twins na Boni Buranga (iyi yayikoreye muri Lucky Studio Production).

Yarangije adutangariza ko kugirango muzika  nyarwanda itere imbere ari uko abahanzi bajya bakorana ubuhanga indirimbo zabo kandi bagakorerwa n’imenyekanisha (promotion) kugirango indirimbo zabo zimenyakane kandi zigere kure haba ari muri East Africa ndetse no kurwego rw’Isi.

 

 

Christophe HITAYEZU

Urutonde rw’abakinnyi b’abanyafrika bahembwa agatubutse muri buri gihugu!

Ikinyamakuru  Jeune Afrique cyashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bahembwa neza muri buri gihugu cy’afrika mu mikino yose.Urutonde ruyobowe n’umunyakameruni Samuel Eto’o.

 

Barindwi ba mbere:

 

• Samuel Eto’o (Cameroun- Football)

• Desagna Diop (Sénégal – Basketball)

• Marouane Chamakh (Maroc – Football)

• Mathias Kiwanuka (Ouganda – Football américain)

• Ernie Els (Afrique du Sud – Golf)

• Nadir Belhadj (Algérie – Football)

• Tilahun Regassa (Éthiopie – Course)

 

Urutonde muri rusange:

 

 

Inku dukesha http://www.kgltimes.com

Igikombe cyabonye nyiracyo mumikino ya Volleyball yo kurwanya malaria

Igikombe cyabonye nyiracyo mumikino ya Volleyball yo kurwanya malaria Nyuma y’uko amakipe yagombaga guhatanira umwanya wa mbere mu irushanwa rya volleyball ryateguwe na FRVB kubufatanye n’ Imbuto Fondation mu rwego rwo kurwanya malaria mumikino yahuje Intara zose n’umujyi wa Kigali agiriye kumugaragaro muri weekend ishize, ubu ikipe nyiri igikombe yamaze kugaragara ku mpande zombi. Tubibutse ko E.S Kirambo mubahungu na Stars de Kinigi mubagore ariyo makipe yari yakomeje mu Ntara y’Amajyaruguru, naho mu Ntara y’Uburengerazuba hari hakomeje Bralirwa mu bagabo na E.S Nyundo mubagore, mu Ntara y’Amajyepfo hari hakomeje Groupe Scolaire Officiel de Butare na College Christ Roi mu bagabo naho mubagore hakomeza G.S. St Joseph na E.S.Ruhango, Mu Ntara y’Uburasirazuba hakaba ho hari hakomeje Rusumo High School mubagabo na G.S St Aloys mubagore naho mu mujyi wa Kigali hakomeza Nonasi mubagabo na Kagarama High School mubagore. Ni ukuvuga ko hakomeje amakipe 6 y’abagabo na 6 yabagore yagombaga kwishakamo amakipe 3 kuri buri ruhande ngo ahatane nayo ku rwego rw’igihugu abonekemo ikipe imwe kuri buri ruhande izegukana umwanya wa mbere ndetse mumikino yabaye kumatariki ya 4 niya 12 Gashyantari ikaba yarasize amakipe yagombaga guhatana kurwego rw’igihugu agiye kumugaragaro. 

Iyi mikino yatangiriye i Nyanza (mu Ntara y’Amajyepfo ) ku wa 4  Gashyantare ikaba yarakomereje i Nyagatare ku wa 12 Gashyantare. Muri iyo mikino yabereye i Nyanza hakaba harahatanye Intara y’Amajyepho n’iy’Uburasirazuba, imikino ikaba yaraje kurangira habonetsemo amakipe 2 kuri buri ruhande yakomeje ariyo Bralirwa na Collège Christ Roi mu bagabo naho mubagore habonekamo G.S.St Joseph na E.S Ruhango. Muri weekend ishize kuwa wa 12 Gashyantare imikino ikaba yarakomereje i Nyagatare ngo Intara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali zishakemo nazo amakipe yagombaga kuzazihagararira ku rwego rw’Igihugu. Imikino ikaba yararangiye hakomeje Nonasi mubagabo na G.S St Aloys mubagore.

FINAL

Imikino yo kurwego rw’igihugu ikaba yaraye ibaye kuri iki cyumwero cyo kuwa 18 Gashyantare igahuza Bralirwa, Collège Christ Roi ndetse na Nonasi mubagabo naho mubagore hagahatana G.S.St Joseph, E.S Ruhango na G.S St Aloys iyi mikino ikaba yaraye ibereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo aho yari yitabiriwe na bamwe mubayobozi bo kuruhande rwa Federation ndetse nurwa Imbuto fondation. Kuruhande rwa Imbuto hari hari Mme Nina akaba Depute Director wa Imbuto fondation, Ushinzwe agashami k’ubuzima mu Mbuto fondation ndetse nushinzwe programe yo kurwanya Malaria mu Imbuto Fondation naho kuruhande rwa FRVB abayobozi bayo bose bari bitabiriye isozwa ry’iyi mikino.

 Burya rero ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, igikombe cyaraye kibonye nyiracyo kikaba cyaraje kwegukanwa n’ikipe ya Nonasi itsinze ikipe ya Bralirwa amaseti 3 kubusa kumukino wa nyuma mubagabo, naho mubagore igikombe cyaje gukukanwa na E.S Ruhango itsinze ikipe ya G.S.St Joseph nayo amaseti 3 kubusa kumukino wa nyuma.

Twababwira ko ikipe yabaye iyambere kuri buri ruhande yahawe igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu(350,000RFr) , iya kabiri igahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana abiri (200,000RFr) naho iya gatatu igahabwa amafaranga y’u Rwana ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000). Ni ukuvuga ko amakipe yose uko ari atatu kuri buri ruhande yabashije kugera ku mikino ya nyuma yabonye ibihembo.

 

                                                                Christophe HITAYEZU

8 étapes pour être heureux sans dépenser un centime

La sagesse populaire a semble-t-il déjà tranché : il est toujours plus facile d’être heureux quand on est beau, riche et en bonne santé que l’inverse. Il n’empêche pas moins que la plupart d’entre nous vivent entre ces deux extrêmes et rêver de devenir ceci ou cela n’est pas ce qui vous rendra heureux. Et si on visait le bonheur en huit étapes ?

1. Un nouveau gadget ne vous rendra pas plus heureux

Inutile de foncer sur la dernière tablette à la mode,  de craquer pour un écran géant ou de vous payer une nouvelle garde-robe. « J’ai acheté une liseuse électronique hors de prix, je ne l’utilise jamais et je pense à tout les livres que j’aurais pu avoir pour le même prix » regrette amèrement Alexia, une étudiante friande de nouvelles technologies.

2. Débarrassez-vous du superflu

Nos maisons et nos vies sont souvent encombrées. « Il y a des gens que je vois par habitude mais avec qui je ne partage rien » confie Pauline, une jeune maman « en arrêtant de les voir j’ai pu consacrer plus de temps à mes proches ».

3. Prenez soin de vous

« Les journées passent trop vite, je n’ai pas une minute à moi » se plaint Sandra, et pourtant un simple quart d’heure n’est pas si difficile à trouver. Il ne s’agit pas de rêvasser mais d’être bien conscient que ce moment vous appartient : écoutez votre morceau favori, méditez ou tout simplement mangez une glace au parfum que vous préférez.

4. Apprenez à méditer

La méditation est une pratique qui vous aidera à mieux contrôler vos émotions et surtout à mieux vous concentrer. Tout juste initiée au Yoga Aurélie confie qu’ « après à peine 15 minutes de méditation je ne me sens plus polluée par toutes les pensées parasites accumulées dans la journée, c’est autant de nervosité en moins ! »

5. Prenez soin de vos proches

Soyez attentifs à ceux que vous aimez. Cela vous permettra d’entretenir une ambiance beaucoup plus saine autour de vous. Un simple mot gentil ou un geste délicat peuvent changer vos rapports avec vos proches.

6. Soyez reconnaissants

Les bonnes choses n’arrivent jamais par hasard, n’hésitez donc pas à remercier ceux qui en sont à l’origine, c’est le meilleur moyen de les faire durer.

7. Allez de l’avant

Évitez de ressasser les mêmes idées noires ou d’être rancunier. « Bien souvent les gens qui m’ont fait du mal sont passés à autre chose alors que pour moi la vie s’était arrêtée… A un moment il faut aller de l’avant, on n’évolue pas en faisant du surplace » conclut Charlotte après une thérapie infructueuse.

8. Concentrez-vous

Avez-vous noté le nombre de fois où vous vous surprenez à rêvasser ou au contraire à vous presser ? La signification est toujours la même : vous ne voulez pas être « ici et maintenant » et vous consacrez à ce que vous faites. « Je perds beaucoup moins de temps maintenant et cela me libère d’autant plus de temps pour les activités qui m’intéressent » confirme Alexandra qui a entamé une reconversion comme professeur de Yoga.

Car le secret du bonheur est simple, il se trouve dans les petites choses.

 

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa yahoo.

BYE BYE Nyakatsi nicyo gitaramo cyateguwe muguseze kuri promotion ya Nyakatsi muri Rukara College of Education

 

Kimwe no muyandi  mashuri makuru, abanyeshuri batangiye baba  bafite akazina biswe kajyanye n’ikintu kigezweho muri icyi gihe, abatangiye mumwaka w’amashuri 2011 biswe Nyakatsi yakurikiwe n’iya’Abahanya yatangiye muri uyu mwaka w’amashuri 2011/2012, ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Rukara (Rukara College of Education), ryateguye ikirori mbatura mugabo cyo gusezera kuri promotion ya nyakatsi kitwa”BYE BYE NYAKATSI” , kikaba cyaraye kibaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2012, Kikaba kitabiriwe n’abahanzi bakizamuka muri muzika  batoreshye na gato bashyushya aba fans dore ko na bo bari kugenda bakunda music cyane, twavuga nka Luckson mu ndirimbo  nka CYOMORO CY’UMUTIMA, NESS,”ADOLLAH THE GREATER”,OLIVERY JOLY abyina bidasanzwe n’ijwi rye utabona henshi, Group MESSANGERS, izwiho guhuza amajwi bidasanzwe,mu ndirimo iri guca ibintu “UMUTAPUWA”,PAFIC uzwi cyane mu guhimbaza Imana benshi bakuzura umwuka,aha ntihatanzwe n’umuhanzi ukunzwe cyane uhimbaza Imana Ngabo Rukotana Thèogene,ama clubs nayo araba yabukereye,kandi abantu bategereranyije igishyika aba ba bahanzi dore ko bamaze n’igihe handouts,syllabus na module bitaboroheye bitegura ibizamini.

Reka tubagezeho bimwe mu byo twaganiriye n’abo bahanzi mbere y’uko ikirori gitangira,

Luckson,urategerejwe ese uragaragara kuri stage?

-byahatari ndabaha isomo!

*Ni akahe gashya waba utegurira abafans bawe!

-Ni ibisanzwe!

2.Adollah,ngize amahirwe ndakubonye,uraho!

-(Yishimye cyane),yahise ansuhuza nk’umuhanzi rwose ka free style ati:”mubuzima nahisemo kurwanya ikibi,abana bo kumuhanda never cry again”,power man!

*Adollah,wow,uri umuraperi pe,abakunzi bawe ubahishiye iki,barakwiteze cyane ko umaze igihe ubuzeho!

-Hiphop ipande uyu munsi ni ikosora,kuko ubushize ntibyagenze uko nifuzaga!

*Urakoze cyane,amahirwe masa!!

-Nta bwoba homy!

 Joli,iyi nyambaro ubu ntacyo iduhishe?

-Imeze ite,ndabona ari ibisanzwe nge!

*Wambaye nk’umu star pe!

-Bye bye nyakatsi!  

*Uriteguye se?

-Eeh,sinzi pe,nako tegereza!.

Aha twababwira ko umuhanzi wari witezwe n’abanya Rukara benshi, Igorora, atigeze agaragara kuri stage, gusa uko yabitangaje ngo ni ukubere ibizamini ari kwitegura ngo yabonye bitamworohera gutegura ikirori n’ibizamini.

          

Inkuru dukesha Dieudonné Igorora Iritararenga – Rukara

INTARA ZOSE ZABONYE AMAKIPE AZAZIHAGARARIRA MUMIKINO YO KURWANYA MARALIYA

 


Nk’uko muri weekend ishije hagaragaye amakipe abiri azahagararira Intara y’Amajyaruguru n’abiri azahagararira Intara y’Uburengerazuba (ni ukuvuga ikipe imwe mu bagabo n’imwe mubagore) mumikino yabereye i Musanze n’i Rubavu, ubu iyi weekend hari hatahiwe Intara y’Amajyepfo, Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Tubibutse ko iri rushanwa ryateguwe na FRVB kubufatanye na Imbuto foundation mu rwego rwo kurwanya Malaria.

Kumunsi w’ejo kuwagatandatu hakaba haresuranye amakipe yo mu Ntara y’Amajyepfo ngo habe habonekamo amakipe abiri mubagabo n’abiri mubagore azahagararira Intara y’Amajyepfo, imikino ikaba yabereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo .

Dore uko ama kipe yari yitabiriye n’uko yatsindanye:

Kuruhande rw’abagabo hitabiriye amakipe atatu: -Groupe Scolaire Officiel de Butare (INDATWA)

-Groupe Scolaire St Joseph

-College Christ Roi (Nyanza)

Kuruhande rw’abagore :-Ecole Secondaire de Ruhango

-Groupe Scolaire St Joseph

-Ecole Secondaire Kansi

Nyamara kandi burya ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, dore uko byaje kurangira :

Mubagabo :

Groupe Scolaire Officiel de Butare yasezereye Groupe Scolaire St Joseph kuri sewuru

Groupe Scolaire Officiel de Butare yongera gukuramo College Christ Roi (Nyanza) nabwo kuri sewuru

College Christ Roi (Nyanza) yatsinze Groupe Scolaire St Joseph nayo kuri sewuru

Mubagore :

E.S.Ruhango yasezereye Groupe Scolaire St Joseph iyitsinze amaseti 3-1

Ruhango yongera gutsinda Ecole Secondaire Kansi amaseti 3-0

Groupe Scolaire St Joseph nayo itsinda Ecole Secondaire Kansi amaseti 3-0

Nk’uko bigaragara mubagabo ikipe zizahagararira Intara y’Amajyepfo ni Groupe Scolaire Officiel de Butare mu bagabo na Ecole Secondaire de Ruhango mubagore

Imikino rero ikaba yarakomereje i Rwamagana kuri icyi cyumweru, aho naho habonetse amakipe agomba guhagararira intara y’Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali ;

Amakipe yabonye itike yo gukomeza mu Ntara y’uburasirazuba akaba ari Rusumo High Scool mubagabo na Saint Aloys mubakobwa ; naho mu mujyi wa Kigali hakaba hakomeje Nonasi mubagabo na Kagarama Secondary School mu bagore.

Twabibutsa ko imikino ikurikiyeho izahuza amakipe yagiye akomeza mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hakabonekama izizakomeza kurwego rw’Igihugu, iyi mikino izahuza Intara ikaba izaba kumatariki ya 4 n’iya 5 Gashyantare uyu mwaka.

Christophe Hitayezu – Rwamagana

AMATEKA YA WESTLIFE

Westlife's autographs

Amateka ya westlife atangirira aho abasore batatu (Kian Egan, Shane Filan et Mark Feehily) bahuriye munzu ikora umuziki iherereye I sligo muri Irland. Bahise bakora group yitwa IOU. Nuko inshuti zabo zibagira inama ko bagomba kongera intego bagakomeza gutera imbere kuko bagaragaza ko bafite impano mukuririmba ndetse bafite n’amajwimeza. Bakoze cassette yo kugerageza  bayishyira uwari manager wa boysone witwa Louis Walsh n’uko ashimishwa n’impano yabo basore.

Nyuma yokubona ko bashoboye yiyemeje kubafasha maze abemerera kuririmba mugitaramo cyari gukoreshwa na Group yo muri America yi Backstreet Boys cyari kubera I Dublin. Abo bahungu bahawe umwanya wogufungura concerts ya Backstreet Boys. Bitwaye neza cyane byashimishije benshi. Maze manager wabo nkumuntu ureba kure abasaba ko bakora group y’abantu 5 aho bongeyemo abasore babiri aribo              ( Nicky Byrne et Bryan McFadden) baturuka I Dablin. Nuko buzura 5, nuko Ronan Keating wari umwe mubari bagize Group ya boysone yabaye Co-manager.

Mukwezi kwa kabiri1999 nyuma yo kuririmba mugitaramo bakoreye muri Café de Paris de Londres bahinduye izina  maze bitwa WESTLIFE ariyo tuzi ubu.

Mukwa 5/1999, west life basohoye indirimbo yabo yambere yitwa:SWEAR IT AGAIN. Ikaba yaragize success cyane muri Royaume uni no muri Irlande. Indirimbo zabo zakomeje kuba kumwanya wambere U.K no muri Irlande. Ntibyagarukiye aho kuko baje kuba ibihangange ku Isi yose  nka group yabasore iririmba indirimbo zituje.

Muwi 2000 nibwo basohoye album yabo yambere yitwa Westlife.

Mumwaka2000 mukwezi kwa4 banditse amateka kuko indirimbo zabo zatowe inshuro eshanu zikurikiranya kumwanya wa mbere. Ndetse ziba n’izambere zagurishijwe cyane.

Baje gukorana n’umuhanzi Mariah Carey mundirimbo nka Against all odds na My love. Muri uwo mwaka basohoye indi album yitwa World of Our Own.

Muri 2003 Westlife yasohoye indi album yitwa Turaround nyuma y’umwaka (2004) bazana album yakunzwe cyane yitwa Unbreakable vol.1.

Nyuma gato nibwo umusore  Bryan Mcfadden yaje kuva muri west life basigara ari abasore 4. Nuko ku itariki 5/11/2007 basohora album yabo yanyuma bise “Back Home” album basohoye ari 4 nyuma yo kuvamo kwa Bryan.

Ubu group ya Westlife ntigikora nka group kuko nyuma y’iyo album basezeranye gutandukana buri muntu akajya kwikorera ku giti cye.

Ng’ibi bimwe mubyaranze Groupe Westlife.

                              Christophe HITAYEZU

THOMAS ET SA MAITRESSE

 

Le petit  Thomas demande à sa maîtresse s’il peut lui parler après le cours.

Elle accepte.
La maîtresse:… – Alors, que veux-tu me dire, Thomas?
Thomas: – Je pense être trop intelligent pour rester dans cette classe, je m’embête !  Je voudrais passer directement au Lycée….
Sur ce, le directeur informé, demande à Thomas s’il veut bien passer des tests. Thomas accepte sans hésiter, le directeur débute les tests…
Le Directeur: – Voyons voir  Thomas, 3 x 4
Thomas: – Douze !
Le Directeur: – Et 6 x 6
Thomas: – Trente six, Monsieur le Directeur.
Le Directeur: – Capitale du Japon ?
Thomas:- Tokyo.
Le test continue pendant une demi- heure, Thomas ne fait aucune erreur ! A la fin du test, le directeur est satisfait mais, la  Maîtresse demande s’elle peut à son tour lui poser des questions.  Tous deux acceptent, et  la Maîtresse commence.
La Maîtresse: – Bon Thomas ! La vache, elle en a 4 et moi j’en ai 2, qu’est-ce que c’est ?
Thomas: – Les jambes, Madame.
La Maîtresse: – Correct.. Qu’est-ce qu’on trouve dans tes pantalons et pas dans les miens ? Le Directeur s’étonne de la question…
Thomas: – Des poches, Madame.
La Maîtresse:- Bien, Thomas. Qu’est-ce que les hommes et les femmes ont en plein milieu et qui est en double ?
Le directeur se prépare à intervenir lorsque Thomas répond.
Thomas:- Les deux « M », Madame.
La Maîtresse: – Où est-ce que les femmes ont les poils les plus frisés ?
Thomas: – En Afrique Madame, répond le gamin sans hésiter.
La Maîtresse: – Qu’est-ce qui est mou mais qui,aux mains d’une femme, devient dur ?
Le Directeur ouvre grands les yeux mais Thomas répond :
Thomas: – Le vernis à ongles, Madame.
La Maîtresse: – Qu’est-ce que les hommes et nous les femmes, nous avons au milieu des jambes ?

Thomas: – Les genoux !
La Maîtresse: – Bien. Et qu’est-ce qu’une femme mariée a de plus large qu’une femme célibataire?
Le Directeur n’en croit pas ses oreilles !
Thomas: – Le lit, Madame.
La Maîtresse: – Quelle est la partie de mon corps qui est souvent la plus humide ?
Thomas: – Votre langue, Madame.
La Maîtresse: – Quel mot commençant par la lettre « C » désigne quelque chose qui peut être humide ou sec et que les hommes aiment regarder ?
Thomas: – Le ciel! Affirme Thomas.
Le Directeur soufflant, transpirant comme un sauvage, décide d’arrêter le test et s’exclame : – Ce n’est pas au lycée que je vais t’envoyer mais directement à l’université ! Même moi, je l’aurais complètement raté ce test… !!!!!
Imagines TOI  à place de Thomas!!!!!!

Irushanwa rya volleyball mu rwego rwo kurwanya Malaria ryakomeje

K’umunsi waryo wa kabiri,irushanwa rya Volleyball ryateguwe na FRVB rigaterwa inkunga na Imbuto Foundation, ryabereye mu Ntara y’i Uburengerazuba mu karere ka Rubavu aho ryitabiriwe n’amakipe atatu y’abagabo n’atatu mu bagore.

Hakaba hitabiriwe n’amakipe akurikira:

Mu bagabo: -Bralirwa

                     -Vision Jeune

                     -Petit Seminaire de Nyundo

Mubagore:- Lycée de Nyundo

                    -Ecole Secondaire de Muramba

                    -Ecole Secondaire Rutsiro

Imikino ikaba yatangiye ku isaha ya saa yine (10h00) nk’uko byari biteganyijwe, Ikipe yaje kwegukana itike yo gukomeza mubagabo ni ikipe ya Bralirwa Naho Mubagore ni Lycée de Nyundo.

                                                                       Christophe HITAYEZU

IMBUTO FOUNDATION IFATANYIJE N’ISHYIRAHAMWE RY’UMUKINO WA VOLLEBALL MU RWANDA BATEGUYE IRUSHANWA RYITWA ‘TURWANYE MALARIA TURYAMA BURI MUNSI MUNZITIRAMUBU IKORANYE UMUTI’

Tournois  yateguwe na Federation Rwandaise de Volleyball (FRVB) iterwa inkunga na Imbuto foundation murwego rwo kurwanya Malaria, Imikino ikaba iteganyijwe kubera mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali rikitabirwa n’amakipe 30, nukuvuga 15 mubagabo na 15 muba gore, baba abakiri kuntebe y’ishuri cyangwa abaragije ndetse n’abakunda kwikinira uyu mukino muri rusange cyane ko abakeneye kwirinda Malaria Atari abize cyangwa abiga gusa.

Muri buri Ntara ndetse n’umujyi wa Kigali ikipe zizatsinda zizaba zibonye itike yo guhagararira intara kurwego rw’igihugu.

Dore uko imikino ipanze n’igihe izabera ndetse naho izagenda ibera.

Phase Préliminaire mu Ntara n’Umujyi wa Kigali:

21/12/2012 : Imikino yabereye yatangiriye mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu kigo cy’amashuri yisumpuye cya APICUR

22/01/2012: Imikino izabera mu Ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rubavu

28/01/2012:Imikino izabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye

29/01/2012: Imikino izabera muntara y’Uburasirazuba i Rwamagana hakazakinira Intara y’uburengerazuba n’umujyi wa Kigali.

Amakipe azitabira muri buri ntara ni atatu mubagore ndetse n’atatu mubagabo.

Uretse mu Ntara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali ho hazava amakipe abiri mubagabo n’abiri mubagore, muzindi Ntara  hazavamo imwe mu bagore n’imwe mubagabo zizahagararira intara/umujyi wa Kigali,.

Elimination hagati y’intara:

04/02/2012: Imikino izabera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ikazahuza Intara y’Uburengerazuba (ihagarariwe n’ikipe imwe y’abagabo n’imwe y’abagore) n’iy’Amajyepfo (ihagarariwe n’amakipe abiri kuri buri ruhande) naho hakabonekamo amakipe abiri y’abagabo nabiri y’abagore azakomeza kurwego rw’igihugu.

05/02/2012:Imikino izabera I Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba ikazahuza izavuye mu Ntara y’Uburasirazuba  (ihagarariwe n’ikipe imwe kuri buri ruhande) n’Intara y’Amajyaruguru (ihagarariwe n’ikipe imwe kuri buri ruhande) ndetse n’Umujyi wa Kigali (uhagarariwe nawo n’ikipe imwe kuri buri ruhande), hakabonekamo ikipe imwe mubagabo n’imwe mubagore izakomeza ku rwego rw’igihugu.

Phase final ku rwego rw’igihugu:

18/02/2012: Amakipe azabasha gukomeza atatu kuri buri ruhande (rw’abagore n’urw’abagabo) azahura yishakemo izegukana umwanya wambere. Iyi mikino ya final aho izabera hazatangazwa nyuma..

Imikino ifungura yabereye mu Ntara y’amajyaruguru

Kuri uyu wa 21/01/2012, amarushanwa yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze mu ishuri ryisumbuye rya APICUR aho yari yitabiriwe n’amakipe akurikira:

Murwego rw’abagabo: -Ecole Secondaire Kirambo

-ISAE-Busogo

-Optimiste

Murwego rw’abagore: -G.S Stella Matutina de Shyorongi

-Sattelite du Rwanda Volleball Club

-Stars de Kinigi

Abasifuzi: -MUKUNDIYUKURI J. de Dieu

-MUGENZI Aciel

-NDINDA Albert

-D’Amour

Ayo marushanwa yari ateganyijwe gutangira saa yine (10h00) ariko siko byaje kugenda ahubwo yatangiye saa munani (2h00) kubera ko Nyakubahwa Ministre w’Intebe yari yasuye Akarere ka Musanze mu rwego rwo kumurika ibyagezweho mumwaka wa 2011.

Abari bahagarariye ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) muri iyo mikino ni :

Executif Secretary wa FRVB, Mme Gertulde KUBWIMANA na

Technical Director wa FRVB, Christian HATUMIMANA

Uko amakipe yahuye n’uko yatsindanye.

Abagabo:

E.S Kirambo yatsinze Optimiste amaseti 2-0

E.S Kirambo itsinda na ISAE amaseti 2-0

ISAE inganya na  Optimiste amaseti 1-1, ISAE  iza kuyikuramo kumanota 15-11

Birangira E.S Kirambo ariyo yegukanye itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru

Abagore:

Sattelite yatsinze Stella Matutina amaseti 2-0

Stars de Kinigi itsinda Stella Matutina amaseti 2-0

Stars de Kinigi itsinda Sattelite amaseti 2-0

Birangira Stars de Kinigi yegukanye itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru mubari n’abategarugori.

Kuruhande  rwa ISAE nk’ishuri rikuru ryari ryitabiriye aya marushanwa, ntiyaje kwitwara neza nubwo uwari uyihagarariye bwana NZABAKURIKIZA Théodore akaba na Encadreur w’imikino muri iryo shuri yari yasezeranyije ikipe ye ko ari gukora ibishoboka byose igasubira muri championa y’igihugu mu mwaka utaha ariko kandi ko ibyo bigomba guharanirwa herekanwa instinzi.