Tournois  yateguwe na Federation Rwandaise de Volleyball (FRVB) iterwa inkunga na Imbuto foundation murwego rwo kurwanya Malaria, Imikino ikaba iteganyijwe kubera mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali rikitabirwa n’amakipe 30, nukuvuga 15 mubagabo na 15 muba gore, baba abakiri kuntebe y’ishuri cyangwa abaragije ndetse n’abakunda kwikinira uyu mukino muri rusange cyane ko abakeneye kwirinda Malaria Atari abize cyangwa abiga gusa.

Muri buri Ntara ndetse n’umujyi wa Kigali ikipe zizatsinda zizaba zibonye itike yo guhagararira intara kurwego rw’igihugu.

Dore uko imikino ipanze n’igihe izabera ndetse naho izagenda ibera.

Phase Préliminaire mu Ntara n’Umujyi wa Kigali:

21/12/2012 : Imikino yabereye yatangiriye mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu kigo cy’amashuri yisumpuye cya APICUR

22/01/2012: Imikino izabera mu Ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rubavu

28/01/2012:Imikino izabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye

29/01/2012: Imikino izabera muntara y’Uburasirazuba i Rwamagana hakazakinira Intara y’uburengerazuba n’umujyi wa Kigali.

Amakipe azitabira muri buri ntara ni atatu mubagore ndetse n’atatu mubagabo.

Uretse mu Ntara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali ho hazava amakipe abiri mubagabo n’abiri mubagore, muzindi Ntara  hazavamo imwe mu bagore n’imwe mubagabo zizahagararira intara/umujyi wa Kigali,.

Elimination hagati y’intara:

04/02/2012: Imikino izabera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ikazahuza Intara y’Uburengerazuba (ihagarariwe n’ikipe imwe y’abagabo n’imwe y’abagore) n’iy’Amajyepfo (ihagarariwe n’amakipe abiri kuri buri ruhande) naho hakabonekamo amakipe abiri y’abagabo nabiri y’abagore azakomeza kurwego rw’igihugu.

05/02/2012:Imikino izabera I Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba ikazahuza izavuye mu Ntara y’Uburasirazuba  (ihagarariwe n’ikipe imwe kuri buri ruhande) n’Intara y’Amajyaruguru (ihagarariwe n’ikipe imwe kuri buri ruhande) ndetse n’Umujyi wa Kigali (uhagarariwe nawo n’ikipe imwe kuri buri ruhande), hakabonekamo ikipe imwe mubagabo n’imwe mubagore izakomeza ku rwego rw’igihugu.

Phase final ku rwego rw’igihugu:

18/02/2012: Amakipe azabasha gukomeza atatu kuri buri ruhande (rw’abagore n’urw’abagabo) azahura yishakemo izegukana umwanya wambere. Iyi mikino ya final aho izabera hazatangazwa nyuma..

Imikino ifungura yabereye mu Ntara y’amajyaruguru

Kuri uyu wa 21/01/2012, amarushanwa yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze mu ishuri ryisumbuye rya APICUR aho yari yitabiriwe n’amakipe akurikira:

Murwego rw’abagabo: -Ecole Secondaire Kirambo

-ISAE-Busogo

-Optimiste

Murwego rw’abagore: -G.S Stella Matutina de Shyorongi

-Sattelite du Rwanda Volleball Club

-Stars de Kinigi

Abasifuzi: -MUKUNDIYUKURI J. de Dieu

-MUGENZI Aciel

-NDINDA Albert

-D’Amour

Ayo marushanwa yari ateganyijwe gutangira saa yine (10h00) ariko siko byaje kugenda ahubwo yatangiye saa munani (2h00) kubera ko Nyakubahwa Ministre w’Intebe yari yasuye Akarere ka Musanze mu rwego rwo kumurika ibyagezweho mumwaka wa 2011.

Abari bahagarariye ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) muri iyo mikino ni :

Executif Secretary wa FRVB, Mme Gertulde KUBWIMANA na

Technical Director wa FRVB, Christian HATUMIMANA

Uko amakipe yahuye n’uko yatsindanye.

Abagabo:

E.S Kirambo yatsinze Optimiste amaseti 2-0

E.S Kirambo itsinda na ISAE amaseti 2-0

ISAE inganya na  Optimiste amaseti 1-1, ISAE  iza kuyikuramo kumanota 15-11

Birangira E.S Kirambo ariyo yegukanye itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru

Abagore:

Sattelite yatsinze Stella Matutina amaseti 2-0

Stars de Kinigi itsinda Stella Matutina amaseti 2-0

Stars de Kinigi itsinda Sattelite amaseti 2-0

Birangira Stars de Kinigi yegukanye itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru mubari n’abategarugori.

Kuruhande  rwa ISAE nk’ishuri rikuru ryari ryitabiriye aya marushanwa, ntiyaje kwitwara neza nubwo uwari uyihagarariye bwana NZABAKURIKIZA Théodore akaba na Encadreur w’imikino muri iryo shuri yari yasezeranyije ikipe ye ko ari gukora ibishoboka byose igasubira muri championa y’igihugu mu mwaka utaha ariko kandi ko ibyo bigomba guharanirwa herekanwa instinzi.

About hitayezu

I am very open to everyone and I like to share ideas with others

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s