Westlife's autographs

Amateka ya westlife atangirira aho abasore batatu (Kian Egan, Shane Filan et Mark Feehily) bahuriye munzu ikora umuziki iherereye I sligo muri Irland. Bahise bakora group yitwa IOU. Nuko inshuti zabo zibagira inama ko bagomba kongera intego bagakomeza gutera imbere kuko bagaragaza ko bafite impano mukuririmba ndetse bafite n’amajwimeza. Bakoze cassette yo kugerageza  bayishyira uwari manager wa boysone witwa Louis Walsh n’uko ashimishwa n’impano yabo basore.

Nyuma yokubona ko bashoboye yiyemeje kubafasha maze abemerera kuririmba mugitaramo cyari gukoreshwa na Group yo muri America yi Backstreet Boys cyari kubera I Dublin. Abo bahungu bahawe umwanya wogufungura concerts ya Backstreet Boys. Bitwaye neza cyane byashimishije benshi. Maze manager wabo nkumuntu ureba kure abasaba ko bakora group y’abantu 5 aho bongeyemo abasore babiri aribo              ( Nicky Byrne et Bryan McFadden) baturuka I Dablin. Nuko buzura 5, nuko Ronan Keating wari umwe mubari bagize Group ya boysone yabaye Co-manager.

Mukwezi kwa kabiri1999 nyuma yo kuririmba mugitaramo bakoreye muri Café de Paris de Londres bahinduye izina  maze bitwa WESTLIFE ariyo tuzi ubu.

Mukwa 5/1999, west life basohoye indirimbo yabo yambere yitwa:SWEAR IT AGAIN. Ikaba yaragize success cyane muri Royaume uni no muri Irlande. Indirimbo zabo zakomeje kuba kumwanya wambere U.K no muri Irlande. Ntibyagarukiye aho kuko baje kuba ibihangange ku Isi yose  nka group yabasore iririmba indirimbo zituje.

Muwi 2000 nibwo basohoye album yabo yambere yitwa Westlife.

Mumwaka2000 mukwezi kwa4 banditse amateka kuko indirimbo zabo zatowe inshuro eshanu zikurikiranya kumwanya wa mbere. Ndetse ziba n’izambere zagurishijwe cyane.

Baje gukorana n’umuhanzi Mariah Carey mundirimbo nka Against all odds na My love. Muri uwo mwaka basohoye indi album yitwa World of Our Own.

Muri 2003 Westlife yasohoye indi album yitwa Turaround nyuma y’umwaka (2004) bazana album yakunzwe cyane yitwa Unbreakable vol.1.

Nyuma gato nibwo umusore  Bryan Mcfadden yaje kuva muri west life basigara ari abasore 4. Nuko ku itariki 5/11/2007 basohora album yabo yanyuma bise “Back Home” album basohoye ari 4 nyuma yo kuvamo kwa Bryan.

Ubu group ya Westlife ntigikora nka group kuko nyuma y’iyo album basezeranye gutandukana buri muntu akajya kwikorera ku giti cye.

Ng’ibi bimwe mubyaranze Groupe Westlife.

                              Christophe HITAYEZU

About hitayezu

I am very open to everyone and I like to share ideas with others

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s