Nk’uko muri weekend ishije hagaragaye amakipe abiri azahagararira Intara y’Amajyaruguru n’abiri azahagararira Intara y’Uburengerazuba (ni ukuvuga ikipe imwe mu bagabo n’imwe mubagore) mumikino yabereye i Musanze n’i Rubavu, ubu iyi weekend hari hatahiwe Intara y’Amajyepfo, Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Tubibutse ko iri rushanwa ryateguwe na FRVB kubufatanye na Imbuto foundation mu rwego rwo kurwanya Malaria.

Kumunsi w’ejo kuwagatandatu hakaba haresuranye amakipe yo mu Ntara y’Amajyepfo ngo habe habonekamo amakipe abiri mubagabo n’abiri mubagore azahagararira Intara y’Amajyepfo, imikino ikaba yabereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo .

Dore uko ama kipe yari yitabiriye n’uko yatsindanye:

Kuruhande rw’abagabo hitabiriye amakipe atatu: -Groupe Scolaire Officiel de Butare (INDATWA)

-Groupe Scolaire St Joseph

-College Christ Roi (Nyanza)

Kuruhande rw’abagore :-Ecole Secondaire de Ruhango

-Groupe Scolaire St Joseph

-Ecole Secondaire Kansi

Nyamara kandi burya ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, dore uko byaje kurangira :

Mubagabo :

Groupe Scolaire Officiel de Butare yasezereye Groupe Scolaire St Joseph kuri sewuru

Groupe Scolaire Officiel de Butare yongera gukuramo College Christ Roi (Nyanza) nabwo kuri sewuru

College Christ Roi (Nyanza) yatsinze Groupe Scolaire St Joseph nayo kuri sewuru

Mubagore :

E.S.Ruhango yasezereye Groupe Scolaire St Joseph iyitsinze amaseti 3-1

Ruhango yongera gutsinda Ecole Secondaire Kansi amaseti 3-0

Groupe Scolaire St Joseph nayo itsinda Ecole Secondaire Kansi amaseti 3-0

Nk’uko bigaragara mubagabo ikipe zizahagararira Intara y’Amajyepfo ni Groupe Scolaire Officiel de Butare mu bagabo na Ecole Secondaire de Ruhango mubagore

Imikino rero ikaba yarakomereje i Rwamagana kuri icyi cyumweru, aho naho habonetse amakipe agomba guhagararira intara y’Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali ;

Amakipe yabonye itike yo gukomeza mu Ntara y’uburasirazuba akaba ari Rusumo High Scool mubagabo na Saint Aloys mubakobwa ; naho mu mujyi wa Kigali hakaba hakomeje Nonasi mubagabo na Kagarama Secondary School mu bagore.

Twabibutsa ko imikino ikurikiyeho izahuza amakipe yagiye akomeza mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hakabonekama izizakomeza kurwego rw’Igihugu, iyi mikino izahuza Intara ikaba izaba kumatariki ya 4 n’iya 5 Gashyantare uyu mwaka.

Christophe Hitayezu – Rwamagana

About hitayezu

I am very open to everyone and I like to share ideas with others

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s