Igikombe cyabonye nyiracyo mumikino ya Volleyball yo kurwanya malaria Nyuma y’uko amakipe yagombaga guhatanira umwanya wa mbere mu irushanwa rya volleyball ryateguwe na FRVB kubufatanye n’ Imbuto Fondation mu rwego rwo kurwanya malaria mumikino yahuje Intara zose n’umujyi wa Kigali agiriye kumugaragaro muri weekend ishize, ubu ikipe nyiri igikombe yamaze kugaragara ku mpande zombi. Tubibutse ko E.S Kirambo mubahungu na Stars de Kinigi mubagore ariyo makipe yari yakomeje mu Ntara y’Amajyaruguru, naho mu Ntara y’Uburengerazuba hari hakomeje Bralirwa mu bagabo na E.S Nyundo mubagore, mu Ntara y’Amajyepfo hari hakomeje Groupe Scolaire Officiel de Butare na College Christ Roi mu bagabo naho mubagore hakomeza G.S. St Joseph na E.S.Ruhango, Mu Ntara y’Uburasirazuba hakaba ho hari hakomeje Rusumo High School mubagabo na G.S St Aloys mubagore naho mu mujyi wa Kigali hakomeza Nonasi mubagabo na Kagarama High School mubagore. Ni ukuvuga ko hakomeje amakipe 6 y’abagabo na 6 yabagore yagombaga kwishakamo amakipe 3 kuri buri ruhande ngo ahatane nayo ku rwego rw’igihugu abonekemo ikipe imwe kuri buri ruhande izegukana umwanya wa mbere ndetse mumikino yabaye kumatariki ya 4 niya 12 Gashyantari ikaba yarasize amakipe yagombaga guhatana kurwego rw’igihugu agiye kumugaragaro. 

Iyi mikino yatangiriye i Nyanza (mu Ntara y’Amajyepfo ) ku wa 4  Gashyantare ikaba yarakomereje i Nyagatare ku wa 12 Gashyantare. Muri iyo mikino yabereye i Nyanza hakaba harahatanye Intara y’Amajyepho n’iy’Uburasirazuba, imikino ikaba yaraje kurangira habonetsemo amakipe 2 kuri buri ruhande yakomeje ariyo Bralirwa na Collège Christ Roi mu bagabo naho mubagore habonekamo G.S.St Joseph na E.S Ruhango. Muri weekend ishize kuwa wa 12 Gashyantare imikino ikaba yarakomereje i Nyagatare ngo Intara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali zishakemo nazo amakipe yagombaga kuzazihagararira ku rwego rw’Igihugu. Imikino ikaba yararangiye hakomeje Nonasi mubagabo na G.S St Aloys mubagore.

FINAL

Imikino yo kurwego rw’igihugu ikaba yaraye ibaye kuri iki cyumwero cyo kuwa 18 Gashyantare igahuza Bralirwa, Collège Christ Roi ndetse na Nonasi mubagabo naho mubagore hagahatana G.S.St Joseph, E.S Ruhango na G.S St Aloys iyi mikino ikaba yaraye ibereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo aho yari yitabiriwe na bamwe mubayobozi bo kuruhande rwa Federation ndetse nurwa Imbuto fondation. Kuruhande rwa Imbuto hari hari Mme Nina akaba Depute Director wa Imbuto fondation, Ushinzwe agashami k’ubuzima mu Mbuto fondation ndetse nushinzwe programe yo kurwanya Malaria mu Imbuto Fondation naho kuruhande rwa FRVB abayobozi bayo bose bari bitabiriye isozwa ry’iyi mikino.

 Burya rero ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, igikombe cyaraye kibonye nyiracyo kikaba cyaraje kwegukanwa n’ikipe ya Nonasi itsinze ikipe ya Bralirwa amaseti 3 kubusa kumukino wa nyuma mubagabo, naho mubagore igikombe cyaje gukukanwa na E.S Ruhango itsinze ikipe ya G.S.St Joseph nayo amaseti 3 kubusa kumukino wa nyuma.

Twababwira ko ikipe yabaye iyambere kuri buri ruhande yahawe igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu(350,000RFr) , iya kabiri igahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana abiri (200,000RFr) naho iya gatatu igahabwa amafaranga y’u Rwana ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000). Ni ukuvuga ko amakipe yose uko ari atatu kuri buri ruhande yabashije kugera ku mikino ya nyuma yabonye ibihembo.

 

                                                                Christophe HITAYEZU

About hitayezu

I am very open to everyone and I like to share ideas with others

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s