Image

Uko muzika nyarwanda ikomeje kugenda itera imbere ni nako ama studio akora ibijyanye na muzika nayo akomeje kwiyongera, ni muri urwo rwego twasuye Lucky studio Production y’uwitwa NDAGIJIMANA Pierre Célestin iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze muri centre ya Byangabo iruhande rw’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE-Busogo), maze iganira na Producer wayo.

Producer yatangiye atubwira ko amazina ye ari Léo Hirwa, akaba kandi atari Producer gusa kuko ari n’umuhanzi aririmba muri Groupe The Twins igizwe n’abasore babiri aribo Léo n’impanga ye Sam, iyi groupe ikaba ibarizwa mu Karere ka Huye. Yadutangarije kandi ko amaze mukazi kubu Producer amezi arindwi (7) kuko ngo mbere yakoraga indirimbo zikitirirwa abandi. Mbere yo kujya muri Lucky Studio Production yabanje gukorana na Maurix, muri Maurix Music Studio Production kuko yaje kuhava nyuma y’uko igira ikibazo ikaba nk’ifunze, iyi ikaba ari Studio iherereye mumujyi wa Huye Intara y’Amajyepfo.

Nk’uko twatangiye tubibabwira, twashatse kumenya niba hari akamaro k’ubwiyongere bwama studio ya muzika mu iterambere ryayo, Producer Léo adutangariza ko gahari kanini kuko byorohereza abahanzi nyarwanda kubona aho bakorera indirimbo zabo kandi habegereye bityo abahanzi bakiyongera bigatuma bagira ishyaka ryo gukora ibihangano byiza ngo bishimishije kandi bifitiye akamaro ababyumva, ati mbega bituma habaho competition hagati y’abahanzi, yadutangarije kandi ko Atari kubahanzi gusa ahubwo bifite n’akamaro kuba Producer kuko uko studio ziyongera ni nako akazi kaba kiyongereye bityo bikagabanya ubu shomeri.

Abajijwe niba iyi studio hari icyo izamarira abayituriye by’umwihariko ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange, yadutangarije ko nk’uko studio iri mu Byangabo kandi Yegereye Akarere ka Nyabihu, abahanzi byagoraga kujya gukorera indirimbo zabo kure bityo bakabura uko bagaragaza impano zabo, nabo bibonye muri muzika nyarwanda, ati kandi hari n’abatinya kujya muma studio akomeye kubera ibiciro batibonamo, kandi muby’ukuri nabo baba bafite byinshin kandi byiza bazi.

Twashatse kandi kumenya uko abona studio akoreramo maze atubwira ko buhoro buhoro igenda itera imbere, ati “ntamwana uvuka ngo arare yuzuye ingobyi” ibi yabivugiye ko imaze igihe gito kingana n’amaze agera kuri 5 gusa ifunguye imiryango.

Ku bijyane nuko abona muzika Nyarwanda, yadutangarije ko abona igenda itera imbere kuko itangazamakuru rimaze gutera imbere bituma indirimbo nyarwanda nazo zikinwa bityo  zikamenyekana kuko mbere Radio ikiri imwe mu gihugu ngo wasangaga hakinwa cyane  ndirimbo zo hanze bityo kuba umuhanzi nyarwanda yamenyekana ngo atere imbere ugasanga bitoroshye. Gusa yatubwiye ko Muzika nyarwanda nubwo itera imbere ariko hakiri byinshi byo gukora, ati “urugendo ruracyari rurerure muri muzika nyarwanda”, ati ariko mbona tugeze nko muri kimwe cya kabiri ngo tube twagera kurwego mpuzamahanga, bityo rero abahanzi nyarwanda bakwiye gukorana ubuhanga indirimbo zabo (ibihangano bya qualité)

Yatangaje kandi ko abona Auto-tune (Uburyo bwo guhindura ijwi igihe indirimbo iri gukorwa  ngo rirusheho kwumvikana neza) atari nziza muri muzika kuko umuziki uri live ariwo ukundwa cyane, ati si byia ko umuhanzi yakundwa maze yajya kuririmbira abantu live ntibabe bamenya ko ari we!. Naho kubijyanye na biff zikunze kugaragara muri muzika yaragize ati “ Jyewe nkunda amahoro, bityo rero niba hari icyo dushaka kugeraho nuko twafatanya, kubwange mbona atari nziza”

Aha ntitwarangiza tutababwiye zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa yakoze, twavuga nka Nsubiza, Namuhisemo zombie za Groupe The Twins ndetse tukavuga Bimbwire ya Boni Buranga na Umuhire ya The Twins na Boni Buranga (iyi yayikoreye muri Lucky Studio Production).

Yarangije adutangariza ko kugirango muzika  nyarwanda itere imbere ari uko abahanzi bajya bakorana ubuhanga indirimbo zabo kandi bagakorerwa n’imenyekanisha (promotion) kugirango indirimbo zabo zimenyakane kandi zigere kure haba ari muri East Africa ndetse no kurwego rw’Isi.

 

 

Christophe HITAYEZU

About hitayezu

I am very open to everyone and I like to share ideas with others

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s